Kigali: Abakora uburaya bamaze kurenga 9000

 


Mu Mujyi wa Kigali, imibare y’abakora uburaya ikomeje kwiyongera aho bamaze kurenga 9000, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine.

Yabitangaje ku wa 29 Werurwe 2026 mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, aho yavuze ko iki kibazo gishingiye cyane ku bibazo by’imibereho n’uburere bwo mu miryango.

Urujeni yavuze ko mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, abarenga 4000 muri abo bakora uburaya babarizwa mu Karere ka Nyarugenge. Yagaragaje ko gukemura iki kibazo bisaba kwegera imiryango ifite ibibazo no kuyifasha mu gahunda zo kurwanya ubukene kugira ngo abana bose babashe kujya mu ishuri.

Iyi mibare yiyongereye ugereranyije na 2022, aho raporo y’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO) yagaragaje ko abakora uburaya bazwi muri Kigali barengaga 7000.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yavuze ko hari gahunda zo gufasha abari muri uwo mwuga kubona indi mirimo ibinjiriza amafaranga kugira ngo babashe kuwuvamo, ndetse bamwe bakaba batangiye kuwureka.



tanga igitekerezo

Previous Post Next Post