Mu gihugu cya Uganda, umugore witwa Fortunate Kyarikunda yafunzwe amezi atandatu nyuma yo kutishyura amafaranga y’uwari umukunzi we wamufashije kwiga, nyuma akaza kwanga kumushyingirwa agahitamo undi mugabo.
Uyu mugabo witwa Richard Tumwine, umwarimu wo mu Karere ka Kanungu, yatangiye gukundana na Kyarikunda mu mwaka wa 2015 ubwo yari aje gukora imyitozo y’akazi ku ishuri rya Kiringa Primary School.
Amakuru avuga ko aba bombi bagiranye isezerano ryo kuzashyingiranwa, Tumwine yemera gufasha Kyarikunda mu masomo ye. Yaje kumwishyurira amafaranga yo kwiga amategeko muri Law Development Centre (LDC) i Kampala, amafaranga agera kuri miliyoni 9.4 z’amashilingi ya Uganda.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, aba bombi banateganyaga gukora umuhango wo kumenyekanisha imiryango mu mwaka wa 2022, ariko Kyarikunda aza kubisubika ku munota wa nyuma, avuga ko atakibona ejo hazaza mu mubano we na Tumwine kuko amurusha imyaka myinshi.
Ibi byatumye Tumwine ajya mu nkiko asaba ko asubizwa amafaranga yakoresheje. Urukiko rwa Kanungu rwaje gutegeka ko Kyarikunda asubiza ayo mafaranga ndetse akanishyura n’izindi ndishyi.
Nyuma yo kutubahiriza icyo cyemezo cy’urukiko, umwenda wiyongereye ugera ku miliyoni zirenga 14 z’amashilingi ya Uganda, bituma urukiko rutegeka ko afungwa amezi atandatu muri gereza ya Rukungiri kugeza igihe azishyurira ayo mafaranga.
Iyi nkuru yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko uwo mugore yakatiwe imyaka 6 y’igifungo, ariko amakuru yemejwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda agaragaza ko yafunzwe amezi atandatu gusa, kandi ko igifungo cyashyizweho kugira ngo hatubahirizwe icyemezo cy’urukiko cyo kwishyura amafaranga yasabwe.
Ibi byateje impaka mu baturage, bamwe bavuga ko ari isomo ku bantu bagirana amasezerano ajyanye n’amafaranga mu rukundo, mu gihe abandi bavuga ko urukundo n’ishyingirwa bidakwiye kuba impamvu yo kujya mu nkiko.



Post a Comment