Umunyamakuru DC Clément wa Isibo Radio yatawe muri yombi nyuma y’ikibazo cy’imyubakire cyavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamakuru DC Clément wa Isibo Radio yatawe muri yombi.

Biravugwa ko umunyamakuru wa Isibo Radio, Niyigaba Clément uzwi nka ‘DC Clément’, yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, aho amakuru avuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru aturuka ku bamukurikiranira hafi avuga ko ifatwa rye rikekwa ko rifitanye isano n’ikibazo cy’imyubakire giherutse kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho DC Clément yari yashyize ubutumwa agaragaza ko yakorewe akarengane mu gusenyerwa inyubako yari ahuriyeho na bagenzi be.

Iyo nyubako bivugwa ko yari igamije ibikorwa bitandukanye birimo n’umushinga wo kubakamo ishuri, gusa ikaba yaraje gusenywa n’inzego z’ibanze.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, DC Clément yavuze ko yatunguwe no kubona inyubako isenywa, ashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo gutegeka ko isenywa nta nteguza ndetse atahawe n’umwanya uhagije wo kwisobanura.

Aya makuru yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo X (Twitter), Instagram na YouTube, aho abakoresha izo mbuga bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo.

Hari abagaragaje ko byaba ari akarengane niba koko inyubako yarasenywe hatabayeho ibiganiro n’abayifite, mu gihe abandi bagaragaza ko amategeko agenga imyubakire agomba kubahirizwa n’abaturage bose.

Kugeza ubu nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za Polisi cyangwa ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku bijyanye n’itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru.

Icyakora amakuru akomeza kuvugwa ni uko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’impamvu nyakuri z’itabwa muri yombi rye.

Iyi nkuru ikomeje gukurikiranwa n’abatari bake mu bakurikirana ibijyanye n’itangazamakuru n’ibibera ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, mu gihe benshi bategereje kumva ibisobanuro birambuye bitangwa n’inzego zibishinzwe.


Hagati aho, amakuru mashya avuga ko DC Clément yasabye imbabazi abinyujije mu ibaruwa yandikiye ari muri gereza, aho yandikiye Abanyarwanda abasaba imbabazi ku magambo cyangwa ibikorwa byaba byaratumye havuka kutumvikana. Muri iyo baruwa yavuze ko yicuza ibyabaye kandi asaba ko habaho ubwiyunge, agaragaza ko yiteguye kubahiriza amategeko no gukomeza gukorera mu mucyo.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’impamvu nyakuri z’itabwa muri yombi rye.


 Ngayo nguko!!.

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post