Nyambo yambitswe impeta n'umukunzi we Uwiragiye Patrick, bitegura gukora ubukwe




Umunyamideli Nyambo yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Uwiragiye Patrick mu muhango wabaye mu minsi ishize, bemeza ko batangiye urugendo ruganisha ku kubana nk'umugabo n'umugore. Amafoto y'uyu muhango yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Patrick apfukamye mbere yo kwambika Nyambo impeta, ibintu byashimishije benshi.

Iyi ntambwe ije nyuma y'uko Nyambo aherutse gutangaza ko Patrick ari we yemera ko Imana yamugeneye. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ati: "Ni we Imana yampitiyemo, iravuga ngo ni uwo. Ni uwo Imana izavuga ngo Nyambo naguhitiyemo uyu musore ngo mubane akaramata."



Nubwo bataratangaza itariki y'ubukwe bwabo, kwambikana impeta byafashwe nk'ikimenyetso cy'uko imyiteguro y'ubukwe igeze kure. Inshuti, abo mu miryango yabo n'abakunzi babo bakomeje kubifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rushya batangiye.



tanga igitekerezo

Previous Post Next Post