Umuhanzi prince munezero eric uzwi nka vex prince akomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga ,yagarutse ku rugendo rwe rwu'umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Vex prince aherutse kugirana ikiganiro kirambuye na BBC kigaruka ku rugendo rwe rw:umuziki.
Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iki kiganiro ni iserukiramuco rikomeye rya MASA (Marchee des Arts du Spectabcle Africain)ryabereye muri cote d'Ivoire muri mata 2026.
Vex prince yavuze ko iki gitaramo cyamubereye urububuga rukomeye rwo kumenyekanisha imiziki ye cyane cyane ko amatike y'ibitaramo bye yashize hakiri kare.
Yavuze ko yatunguwe n'urukundo yeretwe n'abafana bo muri abidjan.yagize Ati:"abantu bari bafite imbaraga nyinshi cyane. baririmbanaga nanjye,babyina buri ndirimbo. Byaramfashije cyane kwitwara neza neza kuri stage. Bakunda kubyina kandi byari ibintu byiza cyane."
Yex prince yasobanuye ko umuziki we uvanga injyan zitandukanye kandi zikunzwe zirimo Afrobeats,afrofusion,R&B na amapiano.Yagarutse cyane kuri album ye ya mbere yise "Livetation yashyize hanze mu 2025.
Iyi Album "Livetation" igizwe n'indirmbo 12 zirimo wahala yakunzwe nabatari bake ,Laler,Somebody,Holy water,Money,Normally,swear,turn up n,izindi.Yahawe umwanya na BBC,agendaavuga kuri burindirimbo ye aho yavukiye inganzo yayo ndetse n'ubutmwa burimo.
Vex prince yanditse indirimbo zirenga 500
Vex yavuze ko yangiye gukora umuziki akiri mu mashuri yisumbuye.Ariko yatangiye kubikora kinyamwuga mu 2019 akaba akunda "kwandika kubuzima bwe n'ibyo anyuramo."
Yatangaje ko mu myaka 3 gusa yari amaze kwandika indirimbo 500 Ati" Twafasshe indirimbo nyinshi cyane.Mu myaka itatu nanditse indirimbo zirenga 500.
Vex prince aherutse kwakirwa yakiriwe mu biro na ministry w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi,Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdullah n'ibiganiro bagiranye byiganjemo kumumurikira imishinga ye yabaiyo amazemo iminsi irimo n'iri serukiramuco avuyemo ndetse n'indi ndirimbo.
Post a Comment