Impanuka y’imodoka zibanjirije Tour du Rwanda ihitana abantu babiri, batandatu barakomereka

 


Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, hatangiye isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, ariko umunsi wa mbere waranzwe n’inkuru ibabaje y’impanuka yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka.

Etape ya mbere yatangiriye mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu Karere ka Rwamagana. Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje kunyura imodoka z’ibigo byamamaza biri mu baterankunga b’iryo siganwa. Zigeze mu Karere ka Gatsibo, ahazwi nko i Gabiro, imwe muri izo modoka yavuye mu muhanda igonga abafana bari bahagaze ku ruhande rw’umuhanda baje gushyigikira isiganwa.

Abantu babiri bahise bitaba Imana, mu gihe abandi batandatu bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka.

Nyuma y’isiganwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ndayishimiye Samson, yasabye abakunzi b’umukino bari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye muri iyo mpanuka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, na we yihanganishije imiryango yabuze ababo anasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko no kwitwararika, cyane cyane mu gihe hari ibikorwa by’imikino bikurura imbaga.

Yagize ati: “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzima muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda. Turasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Ku ruhande rw’imikino, Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel–Premier Tech ni we wegukanye etape ya mbere, ahita yambara umwambaro w’umuhondo. Yakurikiwe na Hodei Gabina Munoz wa Soudal Quick-Step Devo Team na Mewael Girmay wa Istanbul Team.

Isiganwa rirakomeje mu gihe abayobozi bakomeje gushimangira ko ingamba z’umutekano zigomba kurushaho kubahirizwa kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi mu minsi iri imbere.





tanga igitekerezo

Previous Post Next Post