Ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ni bwo kuri Stade Prince Moulay Abdallah i Rabat muri Marocco hateganyijwe umukino utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

 Mbere yuko uyu mukino uba, hashyizwe hanze itangazo rigaragaza ko uko iri gufatwa muri iki gihugu, biyinaniza cyane mu myiteguro yawo.

Sénégal yavuze ko abakinnyi bayo n’abatoza bavuye i Tangier aho bakiniye umukino wa ½, bakoresha gari ya moshi bajya i Rabat, bagezeyo basanga nta babarindira umutekano mu buryo bwihariye bahari.

Ibi byatumye bahura n’ikibazo cy’umutekano muke mu nzira, nyamara ari ikipe yari ikwiriye kwitabwaho, dore ko no kubona icumbi bajyamo byatinze, ryanaboneka bakabona riri ku rwego ruciriritse rudakwiriye ikipe y’igihugu.

Iyi kipe yangiwe gukorera imyitozo ku kibuga yifuzaga cya Stade Mohammed VI, dore ko iki kibuga cyahawe Ikipe y’Igihugu ya Maroc ikaba ari yo icyitorezaho irushanwa ryose.

Abafana ba Sénégal bagenewe amatike 2.850 yo mu myanya isanzwe iri muri stade n’andi abiri yo mu myanya y’icyubahiro, mu gihe stade izakinirwaho ijyamo abafana 69.500.

Aya makipe yombi ashaka kwegukana igikombe kuko  marocco iheruka igikombe mu mwaka myinshi ishize naho senegal yo ishaka kwisubiza igikombe yaherukaga gutwara muri 2021

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post