Iki kirego cyaturutse mu ntambara ikomeye yabaye hagati y’ibi byamamare bibiri muri rap mu 2024, ubwo bombi basohoraga indirimbo zikubiyemo amagambo akarishye kugeza ubwo ‘Not Like Us’ ya Lamar yabaye nk’“iyatsinze intambara” muri Gicurasi uwo mwaka, nk’uko byanditswe n’umucamanza Vargas mu mwanzuro we.
Nubwo iyo ndirimbo ishinja Drake kuba akururwa cyangwa ashishikazwa no gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakiri bato, urukiko rwasanze nta muntu wumva indirimbo nka ‘Not Like Us’ washobora kumva ko ibyo ari ukuri.
Vargas yagize ati “Nubwo kuba umuntu ukururwa cyangwa ushishikazwa no gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakiri bato ari icyaha gikomeye, mu rwego rw’indirimbo z’intambara za ‘rap’, amagambo akakaye n’ibitutsi biba bikoreshwa ku mpande zombi bituma nta muntu uzumva ufata ibyo nk’ukuri cyangwa nk’amakuru yizewe.”
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, itsinda ry’abanyamategeko ba Drake ryatangaje ko rigiye kujurira, rivuga ko rizegera Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo rusesengure neza icyo cyemezo.
Indirimbo ‘Not Like Us’ ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu 2024. Yegukanye ibihembo bya Record of the Year na Song of the Year muri Grammy Awards, ndetse ifasha Super Bowl iheruka kuba ariyo yarebwe cyane mu mateka.
Ikirego, cyatanzwe muri Mutarama 2025, cyashinjaga Universal Music Group kuba yarasohoye kandi igamije kwamamaza iyo ndirimbo nyamara izi neza ko irimo ibinyoma n’amagambo asebya Drake, ndetse ikanashishikariza abantu kumugirira nabi. Drake yavugaga ko iyo ndirimbo yangije izina rye ndetse igabanya agaciro k’ubucuruzi bwe.
UMG ibarizwamo bombi, yahakanye ibyo ishinjwa, yagaragaje ko yishimiye umwanzuro w’urukiko. Iti “Guhera mu ntangiriro, iki kirego cyari igisebo ku bwisanzure bw’abahanzi mu buhanzi bwabo. Twishimiye ko urukiko rwagitesheje agaciro, kandi tuzakomeza gufasha no guteza imbere umuziki wa Drake.”
Umucamanza Vargas yavuze ko iyi ntambara ari “imwe mu zigize amateka y’ubushyamirane bukomeye mu njyana ya rap,” yibutsa ko mbere y’iyo ndirimbo, Drake yari yarasebeje Lamar muri ‘Push Ups’ naho Lamar amusubiza mu ndirimbo ‘Euphoria’.
Vargas yavuze ko muri izi ndirimbo zose, amagambo yarushagaho kuba akarishye, yuzuyemo ibitutsi, ibitekerezo by’amarangamutima, n’uburyo bwo gushushanya ibintu byose bigaragaza ko ari uburyo bwo kwigaragaza, atari ukuri gufatika.

Post a Comment