Yanditse iti “Ibyabaye byatumye mfata icyemezo cyo gutandukana n’umugabo wanjye byari ibihe binkomereye cyane njyewe n’abana bacu.’’ Akomeza atangaza ko we n’abana be batigeze bongera gusubira muri Miraval “kubera uburyo iyo nzu ibibutsa ibintu bibabaje byabaye mbere yo gutandukana.”
Jolie yakomeje avuga ko ubwo yasabaga gatanya, yahisemo gusiga Pitt ari we ugenzura unatuye mu nzu zabo zo muri Los Angeles no muri Miraval “nta kintu na kimwe amusabye” yizera ko byashobora gutuma “atongera kumufata nabi” nyuma y’ibihe bitoroshye.
Nyuma yo gutandukana, Jolie avuga ko yahise atangira gushaka aho kuba n’abana be Maddox (24), Pax (21), Zahara (20), Shiloh (19) n’impanga Knox na Vivienne bafite imyaka 17, atangira kubanza gukodesha inzu igihe cy’imyaka ibiri mbere yo kugura indi yo guturamo burundu.
Kugeza ubu, Pitt arega Jolie kuba yaragurishije umugabane we muri Miraval ku ishami rya sosiyete yitwa Stoli Group atabimusabyeho uburenganzira. Jolie we avuga ko atari ngombwa ko amusaba uruhushya.
Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Jolie yasobanuye ko amafaranga ye menshi yari yarashowe muri Miraval kandi ko atigeze asaba Pitt amafaranga yo kumutunga cyangwa imfashanyo iyo ari yo yose. Bityo ngo yagombaga kugurisha umugabane we kugira ngo abone uko yita ku bana.
Ati “Nari mfite impungenge cyane ku buzima bw’abana bacu, bityo mu gihe cy’imyaka ibiri naretse gukora kugira ngo nite ku kwita kuri bo no kubafasha gukira ibikomere.” Jolie yanavuze ko mu bihe bya nyuma atari afite ubushobozi bwo kugura inzu ye mu Los Angeles, bityo Pitt ngo yemeye kumuha inguzanyo “n’ingwate ziriho inyungu.”
Avuga ko mu ntangiriro za 2017 bagiranye ibiganiro byo kumugurira umugabane we muri Miraval, ariko ibyo biganiro “byari bigoranye cyane” kubera “amarangamutima ye n’ukuntu umubano wabo warangiye nabi.”
Jolie yasabye urukiko gutegeka Pitt kumwishyura ibihumbi 33$(arenga miliyoni 47 Frw) ngo abashe kwishyura ikiguzi cy’abanyamategeko bamufashije mu gusubiza icyifuzo cya Pitt cyo kumusaba gutanga ubutumwa bwihariye (emails n’andi makuru).
Abamwunganira bavuze ko Jolie inshuro nyinshi yasabye Pitt kureka icyo cyifuzo, ndetse amumenyesha ko naramuka atsinzwe, azamusaba kwishyura ayo mafaranga y’abanyamategeko ariko Pitt akabyanga.
Ku ruhande rwa Pitt, mu nyandiko yashyikirije urukiko muri Nyakanga 2025, yavuze ko yari yasabye ayo makuru kuko Alexei Oliynik wo muri Stoli Group yari yanze gukorana n’urukiko mu buryo busanzwe.
Mu Ukuboza 2024, nibwo nyuma y’imyaka umunani bahanganye mu nkiko, Angelina Jolie na Brad Pitt, bemeje gutandukana burundu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Icyo gihe Associated Press yatangaje ko abanyamategeko ba Angelina Jolie bemeje ko nyuma y’iki gihe cy’imyaka umunani yose aba bombi bahanganye mu nkiko, bageze aho ibya gatanya yabo bigashyirwaho iherezo nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Post a Comment