BWIZA AGIYE GUSHYINGIRWA? AMAKURU Y’UBUKWE BWE YATUNGUYE BENSHI

 


Umuhanzikazi BWIZA Emerance n’umujyanama we mu muziki,UHUJIMFURA Jean Claude, bakomeje kuvugwa cyane nyuma y’amakuru avuga ko bari mu myiteguro y’ubukwe.

‎

‎Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko aba bombi bamaze igihe bafitanye umubano wihariye, ndetse ko hari imyiteguro iri gukorwa ijyanye n’ubukwe bwabo.

‎

‎


UHUJIMFURA Jean Claude
amaze imyaka myinshi afasha Bwiza mu rugendo rwe rwa muzika, binyuze muri KIKAC Music. Kuba bamaze igihe bakorana byatumye umubano wabo ukomeza gukurikiranwa cyane n’abakunzi ba Bwiza.

‎

‎Mu minsi ishize, amafoto n’amashusho yabo bari kumwe, ndetse n’urugendo rwabo i Burayi, byatumye abantu barushaho kwibaza ku mubano wabo.

tanga igitekerezo

Previous Post Next Post