Umuhanzikazi BWIZA Emerance n’umujyanama we mu muziki,UHUJIMFURA Jean Claude, bakomeje kuvugwa cyane nyuma y’amakuru avuga ko bari mu myiteguro y’ubukwe.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko aba bombi bamaze igihe bafitanye umubano wihariye, ndetse ko hari imyiteguro iri gukorwa ijyanye n’ubukwe bwabo.
UHUJIMFURA Jean Claude amaze imyaka myinshi afasha Bwiza mu rugendo rwe rwa muzika, binyuze muri KIKAC Music. Kuba bamaze igihe bakorana byatumye umubano wabo ukomeza gukurikiranwa cyane n’abakunzi ba Bwiza.
Mu minsi ishize, amafoto n’amashusho yabo bari kumwe, ndetse n’urugendo rwabo i Burayi, byatumye abantu barushaho kwibaza ku mubano wabo.


Post a Comment