Mu Rwanda, ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bikomeje gukaza umurego.
RIB yatangaje ko abantu barenga 80 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abantu 16 bamaze kugaragazwa, barimo ba nyir’inganda n’abakozi bazo. Muri bo harimo NTIHANABAYO Samuel uzwi nka Kazungu ,umuyobozi wa Ingufu Gin.
Ibi bije nyuma y’uko inzego zibishinzwe zafunze inganda nyinshi zikora ibinyobwa bisindisha, ndetse zitegeka ko bimwe mu bicuruzwa byazo bikurwa ku isoko.
Abayobozi basabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitazwi inkomoko cyangwa zitujuje ubuziranenge, kuko zishobora guteza uburwayi bukomeye ndetse n’urupfu

Post a Comment