DUFASHWENAYO Patrick: Kuva kuri 20,000 Frw kugera kuri Miliyoni zirenga 10 mu myaka ine abikesha Forex Trading




Mu gihe urubyiruko rwinshi rukomeje gushaka amahirwe yo kwiteza imbere, DUFASHWENAYO Patrick ni umwe mu batinyutse gutangira urugendo rwe rw’ubucuruzi rwa Forex Trading atangirana amafaranga make cyane — 20,000 Frw gusa.

Mu mwaka wa mbere, byari urugendo rutoroshye. Yahuye n’imbogamizi zirimo kubura ubunararibonye, gukora amakosa ku isoko (market), ndetse no gucika intege nk’umuntu wese utangiye. Ariko icyo atigeze atakaza ni icyizere n’umuhate.

Patrick yifashishije igihe cye mu kwiga, gusoma, kureba amasomo ya trading, no gukora imyitozo kuri konti ya demo. Yashyize imbere discipline, risk management, n’igenamigambi rifatika. Yamenye ko Forex atari urusimbi, ahubwo ari ubucuruzi busaba ubushishozi, patience n’ubumenyi.

Nyuma y’imyaka ine y’ubwitange, kugerageza no kwiga ku makosa, DUFASHWENAYO Patrick yageze ku rwego rwo kuba amaze kugera ku mafaranga arenga 10,000,000 Frw abikesha Forex Trading.





Uyu munsi, Patrick ntabwo ari umucuruzi gusa, ahubwo ni umujyanama n’umushishikariza urubyiruko kudatinya gutangira ruto. Avuga ko:

“Ntacyo bitwaye aho uhera, icy’ingenzi ni aho ushaka kugera. 20,000 Frw niyo yambereye intangiriro, ariko icyizere n’ubumenyi nibyo byangejeje kure.”

Patrick asaba urubyiruko kwirinda inzira z’uburiganya, kwiga mbere yo gushora, no gushora gusa amafaranga bashobora kwihanganira gutakaza. Yizera ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwihangira imirimo binyuze mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi bwo ku rwego mpuzamahanga.

Inkuru ya DUFASHWENAYO Patrick ni urugero rw’uko intangiriro nto ishobora kuvamo intsinzi nini, igihe iherekejwe n’umuhate, ubumenyi n’icyerekezo gisobanutse.
Nk’uko yabivuze  Aratanga ubufasha ku bashaka kwiga Forex ku buntu (Free).
Mwamwandikira cyangwa mukamuhamagara kuri 0783568044.
Instagram: __pa.fx




 

2 Comments

  1. kbs uno mujama naramukunze ntabwo yirata

    ReplyDelete
  2. nibyiza kuba urubyiruko ruri kwishakira imirimo

    ReplyDelete

Post a Comment

Previous Post Next Post