Perezida wa Nigeria,Bola ahmed Tinubu yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu,aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30.
Ni nyuma y'ibiganaro yagiranyeho na president Paul Kagame ubwo yageraga I kigali yitabiriye inama ya Africa CEO Forum.
Tinubu yageze mu Rwanda kuwa gatatu. Mubiganiro yagiranye na perezida paul kagame ku mugoroba w'uwo munsi ,nku'ko byatangajwe na Minisitiri W'ububanyi n'Amahanga wa Nigeria Bianca Odumegwu-Ojukwu,yavuze ko Nigeria igiye gukuriraho Visa Abanyarwanda nk'uko u Rwanda rwabikoze ku baturage ba Nigeria.
Itangazo ryashyizwe hanze n'Urwego rushinzwe abinjira n'Abasohoka muri Nigeria ,rwavuze ko Guverinoma ya Nigeria,yamaze gukora ibisabwa byose kugira ngo iyi gahunda itangire yubahirizwe .
ubu Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe Visa bakamarayo mu buryo bwemewe n'amategeko ku mpamvu zirimo ubukerarugendo,ubucuruzi n'izindi zijyanye n'akazi kemewe.

Post a Comment