Muri handball u Rwanda ruri kwiyitegura Igikombe cya Afurika binyuze mu mikino ine ya gicuti

 


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda  ya handball  mu bagabo iri  kwitrgura  ku mu buryo bukomeye  kugirango izitabire igikombe cya Africa  cya 2026 , iteganya gukina imikino  ine  ya gicuti mbere y'uko iri rushyanwa ritangira i kigali taliki ya 21 kugeza  ku ya 31 Mutarama

U Rwanda ruzitabira iri  rushanwa  ku nshuro  ya  27 ruri mu Itsinda  A aho ruzahuriramo na Algeria , nigeria na zambia amwe  mu makipe akomeye ku mugabane wa africa .

Kuva kuri taliki ya 6  Ikipe y'igihugu yasubukuye Imyitozo n'umwiherero   ugamije kunoza urwego    rw'abakinnyi no kubategura kugirango bazitware neza muri iki gikombye a cya  Africa .

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Hafedh Zouabi, yahamagaye abakinnyi 18 mu mwiherero wa nyuma, barimo abanyezamu batatu n’abakinnyi b’ingeri zose, batoranyijwe hashingiwe ku mikinire n’ubunararibonye mu marushanwa atandukanye yo mu gihugu.

Iyi myiteguro ikomeje igaragaza icyerekezo cyo guteza imbere Handball y’u Rwanda, no gushaka umusaruro mwiza imbere y’abafana bazaba bakurikiye iri rushanwa ribereye ku butaka bw’’u Rwanda


tanga igitekerezo

Previous Post Next Post