Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kwitabira
shampiyona y’icyiciro cya mbere mu
Rwanda ikipe ya Al Merrikh yo muri Sudani yatangiranye imtsinzi ,
itsinda Kiyovu sports ibitego 2-0 mu
mukino wabere kuri Kigali pele stadium
kui uyu wa mbere.
Uyu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri zumugoroba ,amakipe yombo agaragaza imbaraga zingana detse akinira cyane hagati al merrikh yagaragaje
ubuhanga ina garagaza abakinnyi bahagaze neza cyane dore ko nka Dauda ba
yabaye umukinyi w’umukino .
Kuru hande rya Kiyovu sports umutoza yakoze
impinduka zitandukanye mukubanza abakinyi
hanze babanzagamo ariko abakinnyi ba Kiyovu bagaragaje imbaraga
nyinshi bituma igice cy’ambere kirangira ari 0-0 ku makipe yombi
Mu gice cya
kabiri umukino wakomeje ariko Al
merrikh iza kubona igitego cy ambere cya
Daudi Ba ku munota wa 69 kiyovu sports yakomeje gushaka uburyo bwo
kwishyura ariko ntibyakunze .
Kuko ku munota wa 87
Al merrikh yabonye igitego cya kabiri
cya Mhamed Teya Abudegen winjiye
asimbuye .
Iyi nstinzi ya Almerrikh yatumwe yegukana amanota 3
itangira neza champiyona. Al Merrikh
izongera gukina taliki ya 27 ugushyingo
yakirwa na Bugesere FC . ese
nabwo izakurayo intsinzi ?


Post a Comment